Bosco Nshuti waririmbye "Ibyo Ntunze", yongeye gutegura igitaramo gikomeye "Unconditional Love Live Concert Season 2" azamurikiramo Album ya Kane ndetse yiteguye kuzenguruka Isi amenyekansha iyi Album ye.
Bosco Nshuti yatangiye imyiteguro y'igitaramo cy'amateka yitiriye ibitaramo azajya akora byose, aho yabyise "Unconditional Love" (Urukundo Rudafite Icyo Rushingiyeho). Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizaba tariki 13/07/2025.
Muri iki gitaramo, azaba amurika Album ya Kane yise "Ndahiriwe". Ni Album izaba yiyongereye ku zindi eshatu zakunzwe cyane ari zo "Ibyo Ntunze", "Umutima" na "Ni Muri Yesu". Uyu muhanzi arateganya kuzenguruka Isi amenyekanisha iyi Album ye nshya.
Mu kiganiro inyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Rwanda cyavuye ku Mana aho yamusabye kubwira amahanga urukundo rwayo. Ati: "Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze ahari mu isi."
Avuga ko ishusho y'igitaramo cye yateguje Abanyarwanda ni uko "abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo n'urukundo Imana yakunze abari mu isi bose ntawe ikuyemo".
Uyu muhanzi uri kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki dore ko yawunjiyemo mu 2015, avuga ko hari abantu benshi bashyize itafari ku muziki we, gusa abo yashimiye abavuze mu mazina ni Producer Bruce Higiro "yankoreye indirimbo ya mbere ku buntu".
Yashimye Simon Kabera wamukundishije umuziki. Ati: "Yankundishije muzika numva nifuje kuzaba umuramyi". Yanashimiye kandi Shimwa Josue "yampaye icyizere cyose anyereka ko nshoboye naba umuramyi mwiza, ikindi anyungura ubumenyi". Ati "Ndabashima".
Ku bijyanye no kuba indirimbo ze nyinshi zigaruka ku musaraba, uyu muramyi utajya yicisha irungu abakunzi be yagize ati "Yesu Kristo niwe ukwiriye kuvugwa ahantu hose ni we butumwa bwiza bwuzuye ni we rukundo, ni we byiringiro, ni we mbabazi".
Nubwo abantu bamuzi cyane nk'umuramyi, Bosco Nshuti avuga ko afite izindi mpano abantu benshi batamuziho zirimo kuganira no gusetsa. Avuga ko akunda kureba umupira w'amaguru ndetse akunda no kumva inkuru zanditse ndetse n'ibyegeranyo.
Uyu muramyi wanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo muri ADEPR wakoze bwa mbere igitaramo cyishyuza, avuga ko anyuzwe no kuba ari kuririmbira Imana mu gihe ADEPR iyobowe na Rev. Isaie Ndayizeye umaze kuyigeza kuri byinshi.
Yamushimiye cyane anamusaba gukomeza gushyikigira umuziki by'umwihariko abahanzi bakora umuziki ku giti cyabo, ibintu ahurizaho n'abatari bacye bakunze gusaba gushyigikira abahanzi nk'uko rishyigikira amakorali.
Ati: "Ubuyobozi buriho ubu mbashimira ko hari byinshi bwashyize ku murongo mu rugendo rwo kuvugurura itorero rifite intego. Icyo nabasaba ni uko bakomereza aho, ikindi nabasaba ni uko bakwita ku baramyi baririmba ku giti cyabo babashyigikira kuruta uko babikoraga".
Bosco Nshuti si inkandagirabitabo kuko afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri 'Accounting', ariko akaba yarahamagariwe kuba umuramyi binyuze mu ndirimbo aho abikora nk'umuhamagaro kandi n'ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Bosco Nshuti yatangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko atangira kuririmba ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibyo Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y'Imana" na "Ni muri Yesu" n'izindi.
Amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y'urugendo rwe mu muziki amazemo imyaka 10. Igitaramo cya mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y'umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.
Icyo gitaramo cya kabiri cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi b'amazina aremereye. Icyo gitaramo na cyo cyiswe "Ibyo Ntuze Live Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n'imfura mu bitaramo byishyuza by'abahanzi bo muri ADEPR.
Ikindi yakoze ni icyo yise 'Unconditional Love Live Concert" cyabaye kuwa 30 z'ukwa 10 2022 muri Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n'umukunzi we Tumushime Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Icyo gihe, Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye biteguraga kurushinga.
Bosco Nshuti yongeye gutegura igitaramo gikomeye "Unconditional Love"
Bosco Nshuti ari kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki
Bosco Nshuti agiye gutaramira i Kigali ndetse arateganya no kuzenguruka Isi
Igitaramo "Unconditional Love" kigiye kuba ku nshuro ya kabiri
Bosco Nshuti mu gitaramo aheruka gukora "Unconditional Love Live Concert Season I"
REBA INDIRIMBO "YANYUZEHO" YA BOSCO NSHUTI UGIYE GUKORA IGITARAMO
TANGA IGITECYEREZO